Abatuye mu Murenge wa Kinyinya barakangurirwa gutanga ibitekerezo ku gishushanyo mbonera cya “Green City Kigali”

- Stories
  • Igishushanyo mbonera cya Kinyinya gifite ubuso bungana na hegitari 600, kigiye gutangwaho ibitekerezo n’abaturage mbere y’uko cyemezwa burundu kigashyirwa hanze.
  • Abatuye mu Murenge wa Kinyinya, abakozi bo mu nzego za leta n’izabikorera, abo mu miryango ya sosiyete sivile, n’abahagarariye ibigo by’abafatanyabikorwa mu iterambere bashobora gutanga ibitekerezo ku bigize iki gishushanyo mbonera n’akamaro kacyo.
  • Ibikorwa bijyanye no kungurana ibitekerezo ku gishushanyo mbonera cya “Green City Kigali” byatangiye tariki ya 15 Ugushyingo 2023 bikazageza tariki 23 Ukuboza 2023, binyuze mu bitangazamakuru, inama mbona nkubone ndetse no kwerekana iki gishushanyo ku biro by’Umurenge wa Kinyinya no ku biro by’utugari twa Murama na Gasharu.

Kigali, Rwanda – Igishushanyo mbonera cya “Green City Kigali” cya Kinyinya kimaze kugera ku ntambwe y’ingenzi kugira ngo cyemezwe n’Umujyi wa Kigali. Iki gishushanyo mbonera cyakozwe kugira ngo gihuzwe n’intego zihariye z’umushinga zikubiye mu nkingi enye: iterambere n’imibereho ihendutse, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukoresha neza umutungo ndetse n’iterambere ry’umujyi rijyanye n’umuco. 

Iki gishushanyo mbonera cyakozwe hashingiwe ku gishushanyo mbonera gisanzwe cy’Umujyi wa Kigali cya 2050 ndetse kikaba kigaragaza impamvu yo gushyiraho “Green City Kigali” bikanakemura ibibazo by’ingenzi. Uyu mushinga wibanze cyane cyane ku ngaruka z’imihandagurikire y’ibihe mu mijyi yihuta mu iterambere. Iki gishushanyo mbonera kandi  cyakozwe hagendewe ku mabwiriza agenga ishyirwaho ry’umujyi urengera ibidukikije.

Imihanda igaragara mu gishushanyo mbonera cya “Green City Kigali” ijyanye n’imihanda ikubiye mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Hazaba hari umuhanda uzenguruka hamwe n’uwagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo ingendo zikorwe mu buryo bworoshye. Hazaba hari ndetse n’urusobe rw’imihanda ruzaba rwubatse ahantu hahanamye, ahari ibiti ndetse n’inzira zagenewe abanyamaguru zitwikiriye. Ikibaya kizaba gihuza inzira y’abanyamaguru ikikijwe n’ishyamba n’uwo muhanda wihuta wagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Hazaba kandi hari n’ibikorwaremezo byakoreshwa na buri wese mu buryo bworoshye. Hari kandi n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbiye, TVET, na kaminuza, ndetse n’ahantu hagenewe gukorerwa ibikorwa by’ubukungu mu rwego rwo kugabanya kwibanda ku buhinzi.

Abaturage muri rusange bashobora gutanga inyunganizi ku gishushanyo mbonera cy’umushinga wa “Green City Kigali”, uzubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu Murenge wa Kinyinya.

Intego nyamukuru yo kumurika igishushanyo mbonera cy’umushinga “Green City Kigali”ni ukugirango abahaturiye n’abahafite ubutaka basobanukirwe icyo ugamije ndetse n’ibikubiyemo. Ibi bizabaha kandi amahirwe yo gutanga ibitekerezo ndetse babaze ibibazo mbere y’uko igishushanyo mbonera gishyikirizwa Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali kugirango icyemeze.

Kugirango abantu benshi basobanukirwe iby’uyu mushinga kandi bawugiremo uruhare, gutanga inyunganizi ku gishushanyo mbonera bizakorwa hifashishijwe uburyo bunyuranye burimo inama nyunguranabitekerezo, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo, imbuga nkoranyambaga, n’ahandi. Ikigamijwe ni ugushyira imbere imikorere inyuze mu mucyo kandi idaheza no kureba ko igishushanyo mbonera cy’umushinga “Green City Kigali” gisubiza ibibazo by’abagenerwabikorwa kandi ikagira uruhare mu kugera ku ntego zo kugira imiturire irambye mu mijyi u Rwanda rwihaye.

Umujyi wa Kigali wiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imiturire irambye. Uyu mushinga wa “Green City Kigali” uhuza neza n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2050 n’icyerekezo cy’u Rwanda 2050. Turashishikariza abatuye i Kinyinya kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku gishushanyo mbonera cy’uyu mushinga. Ibitekerezo ndetse n’uruhare rwa buri wese nibyo bizatuma iki igishushanyo mbonera cyuzuza ibisabwa n’umujyi ndetse kinashyire mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage,” – Pudence Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali.

Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije kigamije gushora imari no gushyira mu bikorwa imishinga izana impinduka.  ‘Green City Kigali’ ni umwe muri iyo mishinga. Binyuze muri uyu mushinga, turifuza gushyiraho umujyi w’icyitegererezo ugezweho uhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse ukanatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rurengera ibidukikije. Turakangurira abantu bose barebwa n’uyu mushinga gutanga ibitekerezo kugira ngo umushinga ugere ku ntego zawo,” – Teddy Mugabo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije.


Green City Kigali igeze ku ntambwe ikomeye mu kugaragaza igishushanyo mbonera cyayo. Ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’abikorera, n’abaturage buzagira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa neza iki cyerekezo. Ndahamagarira buri wese gutanga ibitekerezo mu guhindura Kinyinya umujyi w’icyitegererezo mu mibereho irambye yo mu Rwanda n’ahandi.” – Basil Karimba, Umuyobozi Mukuru wa Green City Kigali.

Amatariki y’ingenzi ndetse n’aho bizabera  

  • 12, 13, 23 Ukuboza 2023: Inama nyunguranabitekerezo n’abatuye Kinyinya n’abahafite ubutaka –  Urusengero rwa PEFA Kinyinya , Urusengero rwa ADEPR Kinyinya, Kaminuza ya Kepler
  • 19 Ukuboza 2023: Inama nyunguranabitekerezo n’abo bireba bo mu nzego za leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, n’imiryango ya sosiyete sivile – Kinyinya, Kigali
  • 21 Ukuboza 2023: Inama nyunguranabitekerezo n’abo bireba bo mu nzego z’abikorera – Kinyinya, Kigali
  • 22 Ukuboza 2023: Inama nyunguranabitekerezo n’abo bireba bo mu mashyirahamwe y’ababigize umwuga no mu nzego z’uburezi – Kinyinya, Kigali 

Ku bindi bisobanuro

  • Reba igishushanyo mbonera cy’umushinga “Green City Kigali” hano.
  • Bariza amakuru y’uyu mushinga mu biro byabugenewe biri ku Murenge wa Kinyinya, akagari ka Murama na Gasharu.
  • Hamagara +250793225652 uvugane n’umukozi wa Green City Kigali.
  • Ku bindi bisobanuro, sura urubuga www.greencitykigali.com.

Aho wabariza amakuru

Ibijyanye n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije

Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) ni ikigega gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Dukusanya amafaranga, agashorwa mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Turi urugero rwiza rugaragaza ko byose bishoboka, haba muri Africa no ku isi hose. Iki kigega gikusanya, kigacunga, kikanakurikirana ndetse kikanafasha inzego kubona inkunga n’ubushobozi mu rwego rwo kuzana impinduka mu rwego rwo kubaka iterambere rirambye kandi ridahungabanywa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Ibijyanye n’umushinga “Green City Kigali”

“Green City Kigali” ni umushinga w’icyitegererezo uyobowe na Guverinoma y’u Rwanda, ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’imiturire irambye mu mijyi. Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) (umunyamigabane mukuru) na RSSB (umunyamigabane muto) byashizeho umushinga wa “Green City Kigali” ugamije gushyiraho umujyi w’icyitegererezo uzaba uri ku buso bwa hegitari 600 ku musozi wa Kinyinya uhuye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali 2050. Binyuze muri uyu mushinga, hazubakwa amazu ahendutse azagenerwa abaturage 170,000 kugera 200,000. Icyiciro cya mbere cy’ibanze kuri hegitari 16, giteganyijwe kujya ku bice 1.700 kugeza 2000 binyuze mu bufatanye bwa leta hamwe n’abashoramari bigenga. Uyu mushinga ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’Ubudage, aho Guverinoma y’Ubudage binyuze muri KfW yatanze miliyoni 40 z’amayero.