Igishushanyo mbonera cya “Green City Kigali” i Kinyinya cyashyizwe hanze

- Stories

Umujyi wa Kigali washyize hanze igishushanyo mbonera cya Green City Kigali kiri ku musozi wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, nyuma y’igihe gisuzumwa n’inzego zinyuranye. Iyi ni intambwe ikomeye izafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Umujyi wa Kigali wihaye yo guteza imbere imiturire irambye, itabangamira ibidukikije, ihendutse kandi idaheza.

Igishushanyo mbonera cya Green City Kigali cyateguwe hashingiwe ku nkingi enye z’ingenzi ari zo: imiturire ihendutse kandi igera kuri bose, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukoresha neza umutungo kamere, hamwe n’iterambere ry’umujyi risigasira umuco. Iki gishushanyo mbonera cyakozwe hagendewe ku gishushanyo mbonera gisanzwe cy’Umujyi wa Kigali cya 2050 ndetse kikaba kigaragaza impamvu yo gushyiraho “Umujyi urambye”.

“Iyi ni intambwe ikomeye imaze guterwa mu rugendo turimo rwo guteza imbere imiturire irambye kandi idaheza mu Mujyi wacu. Abatuye i Kinyinya n’abahafite ubutaka ubu bashobora kurebera kuri iki gishushanyo mbonera icyo ubutaka bwabo bwagenewe, ndetse bagasaba impushya zo kubaka.” Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

“Uyu mushinga wa ‘Green City Kigali’ n’umwe mu y’icyitegererezo y’Ikigega cy’igihugu cy’Ibidukikije. Ufite umwihariko kuko uje guhangana n’ibibazo bibangamira ibidukikije ndetse n’ubwiyongere bw’abatuye mu Mujyi wa Kigali, ari na ko hibandwa ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, imiturire ihendutse n’iterambere ry’imijyi risigasira umuco. Ibi byerekana imbaraga Igihugu cyacu cyashyize mu kubaka ubukungu burambye kandi butabangamira ibidukikije,” Teddy Mugabo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije.

“Nk’uko igishushanyo mbonera cya Green City Kigali cyagezweho binyuze mu bufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubudage, ni na ko n’ishyirwa mu bikorwa ryacyo rizashoboka kubera ubufatanye bugikomeje n’inzego zinyuranye. Izi zirimo inzego za Leta, abikorera, sosiyete sivile, abafite ubutaka i Kinyinya, n’abaturage muri rusange. Twizeye ko ubufatanye bwacu n’abarebwa n’iyi gahunda bose buzatuma igera ku ntego zayo,” – Basil Karimba, Umuyobozi Mukuru wa Green City Kigali.

Abaturage bagize uruhare runini mu ikorwa ry’iki gishushanyo mbonera. Mu Gushyingo n’Ukuboza 2023, habaye inama nyunguranabitekerezo zitabiriwe n’abatuye Kinyinya, abahagarariye inzego za Leta, abo mu nzego z’uburezi, abikorera, sosiyete sivile n’abahagarariye inganga z’abanyamwuga. Bimwe mu bitekerezo byatangiwe muri izo nama byashingiweho havugururwa iki gishushanyo mbonera. Aha twavuga nk’inozwa ry’imihanda ndetse n’inzira z’abanyamaguru mu rwego rwo guteza imbere imigenderanire hamwe n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi bakeneye bitabaye ngombwa ko bava mu gace batuyemo.

Iki gishushanyo mbonera, kiri ku buso burenga hegitari 600, mu imidugudu ya Rusenyi, Ngaruyinka, Birembo, Taba, Binunga na Gasharu iherereye mu tugari twa Murama na Gasharu, mu Murenge wa Kinyinya. Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga kizashyirwa mu bikorwa na “Green City Kigali Company”, hazubakwa inyubako ku buso bugera kuri hegitari 16 zirimo amazu ahendutse yo guturamo, amaduka, imbuga rusange, ndetse hanashyirweho uburyo bw’ingendo rusange bworoheye buri wese. Mu bundi buso busigaye, hazashyirwamo ibikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda, imiyoboro y’amazi, amasoko, ibigo by’amashuri, amavuriro, n’ibindi bizahindura ubuzima bw’ahatuye. Abahafite ubutaka bazajya bubaka bakurikije amabwiriza mashya y’iki gishushanyo mbonera ntawimuwe.

Iki gishushanyo mbonera cyakozwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iy’Ubudage, binyuze muri Banki y’Abadage y’Iterambere (KfW). Hari kandi n’abandi bafatanyabikorwa batanze umusanzu mu buryo bw’inama n’inyunganizi mu bya tekinike barimo: Feilden Clegg Bradley Studios (FCBS), Rapid Urbanism, Grant Associates, Steyn Reddy Associates (SRA), na Environmental Resource Management (ERM).

Aho wakura amakuru y’ingenzi

Ibyerekeye umushinga wa Green City Kigali

Green City Kigali ni umushinga w’icyitegererezo watangijwe na Leta y’u Rwanda, ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu miturire irambye kandi irengera ibidukikije. Iki gishushanyo mbonera cyakozwe hashingiwe ku gishushanyo mbonera gisanzwe cy’Umujyi wa Kigali cya 2050 kikazaba kiri ku buso bwa hegitari 600 ku musozi wa Kinyinya. Binyuze muri uyu mushinga, hazubakwa ahantu ho gutura no gukorera hahendutse, hazagirira akamaro abaturage basaga 170.000 kugeza 200.000. Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga, hazubakwa amazu asaga 1700 kugeza 2000 kuri site ifite ubuso bungana na hegitari 16, binyuze mu bufatanye bwa Leta hamwe n’urwego rw’abikorera.

Uyu ni umwe mu mishinga igamije iterambere no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, uri gushyirwa mu bikorwa binyuze mu bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’Ubudage, aho Guverinoma y’Ubudage, binyuze muri Banki y’Abadage y’Iterambere (KfW) yatanze inkunga ya Euro miliyoni 40. Ikigo cyihariye Green City Kigali Company cyashyizweho n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi n’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda, RSSB, kizakurikirana uyu mushinga ndetse gikorane n’abikorera mu kubaka amazu n’ibindi bikorwa remezo ku buso bwa hegitari 16 mu gice cya mbere cyawo. Sura urubuga www.greencitykigali.com umenye byinshi kurushaho.